Iyi nyandiko isobanura uko umu ajenti w'Irembo afasha abamugana gusaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu. Iyi serivisi yoroshya iyinjizwa ry'ibicuruzwa mu gihugu binyuze mu kubona impushya zikenewe zo kubyinjiza. Intego yayo ni ugukora ku buryo ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu biba byujuje ibisabwa n'amategeko ndetse n'amabwiriza y'igihugu. Ikigo k’Igihuhu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) nicyo gitanga iyo serivisi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Iyi serivisi yemerewe abantu bakuze (abanyarwanda bafite indangamuntu n'abanyamahanga bafite pasiporo) ndetse n'amasosiyete afite TIN.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu:
Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umwajenti.
Kanda ahanditse "ubusabe bushya" kugira ngo utangire ubusabe bushya.
Kanda kuri "uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu" maze ukande kuri saba.
Shyiramo umwirondoro w'usaba (umwirondoro w'umucuruzi ndetse n'amakuru y'ubucuruzi).
Uzuzamo amakuru y'igicuruzwa maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Reba neza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
ICYITONDERWA: Fatanya n'usaba dosiye gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe.
Iyo ubusabe bwemejwe, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rwa IremboGov.