Iyi serivisi ituma ikigo cy'ubucuruzi gishaka kugurisha cyangwa gukora ifumbire mu Rwanda gishobora kwitabira igerageza ry'ubuziranenge nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iyo sosiyete izahabwa icyemezo cyo kwandikisha ibicuruzwa nyuma yo gutsinda igerageza.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 487 kandi ikiguzi cya serivisi ni 10,000 FRW
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Ibisabwa muri rusange:
Kuba gifite umukozi wanditse uba mu Rwanda
Kohereza urugero fatizo kugira ngo rukorerweho isuzuma
Imigereka isabwa
Kopi y'icyemezo cyo kwandikisha ifumbire igomba kwandikishwa gituruka mu gihugu ikomokamo cyangwa ibindi bihugu ibyo ari byo byose
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi gitangwa na RDB
Icyemezo kigaragaza ubushobozi ndetse n'amasezerano y'akazi umukozi ushinzwe ibya tekiniki
Icyemezo cy'isesengura ry'igicuruzwa
Igifuniko cy'agateganyo cy'igicuruzwa hakurikijwe ibisabwa mu gufunika
Urupapuro rw'amakuru ku mutekano w'ifumbire
Kopi ya pasiporo
Kopi y'icyemezo cyawe cy'iyandikwa giheruka
Imigereka itangwa ku bushake (2)
Ibaruwa y'uruhushya itangwa n'uruganda ruwukora (niba usaba atari we nyir'igicuruzwa)
Amasuzuma yo muri laboratwari
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye kwandikisha ifumbire:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”
Hitamo “Kwandikisha ifumbire”.
Maze ukande “Saba”.
Manura kandi usome inyandiko iri ku mugereka uri hasi, ukoreshe amakuru nk'amabwiriza ku migereka isabwa kuri buri cyiciro cy'imiti yica udukoko.
Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari we nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Hitamo ubwoko bwa dosiye ( Gusaba bwambere, gusaba kuvugurura iyandikwa cyangwa iyandikwa risanzwe rihari). Andikamo Amakuru ajyanye n’ubucuruzi harimo TIN, uko ikigo gikora, izina ry’uruganda hamwe n’Aderesi y’uruganda).
Andikamo umwirondoro w’umukozi uba mu gihungu, umwirondoro w’uwukora.
Shyiramo amakuru y’Ibijyanye n'umuti wica udukoko ukorwa mu binyabuzima. nukanda kuri “Ongeraho icyo iteganyirizwa gukoreshwa n'ingano” hazahita hagaragara imbonerahamwe nshya. Uzuzamo amakuru nk'uko bisabwa.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Icyitonderwa: Genzura neza niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.
Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba abashe kwishyura; Kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akakimanura ku rubuga rw'IremboGov.