Iyi serivisi ifasha abacuruzi bakoresha inyubako ikoreramo uruganda kuyandikisha no kubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iki cyemezo cy'iyandikisha kibona gukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa (3)
Icyemezo na raporo by'isuzumangaruka ku bidukikije (cyangwa icyemezo cyo gutangira gukoreshwa ku nyubako nshya) cyangwa icyemezo cyo gutangira gukoreshwa
Ibishushanyo by’imiterere y’inyubako
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye kwandikisha ahakorera uruganda:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”
Hitamo “Kwandikisha ahakorera uruganda.”
Maze ukande “Saba”.
Andika amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo Ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye. Ushyiremo TIN ya sosiyete, uhitemo ibicuruzwa bizajya bikorwamo n’aho uruganda ruherereye.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Icyitonderwa:
Genzura neza niba dosiye washyizeho ziri mu ngano nyayo kandi zujuje ibisabwa.
Reba neza ko amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usaba abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, usaba azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akakimanura ku rubuga rw'IremboGov.