Iyi serivisi yemerera umucuruzi wifuza kugurisha, cyangwa gukora imiti yica udukoko ikozwe mu binyabutabire mu Rwanda kwitabira igerageza ryo kureba ko ikora neza nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Ubucuruzi buhabwa icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa nyuma y'uko igerageza rigenze neza.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 487 kandi serivisi ni 10,000 Rwf.
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Ibisabwa muri rusange:
Kuba gifite umukozi wanditse uba mu Rwanda.
Kohereza urugero fatizo kugira ngo rukorerweho isuzuma.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba kwandikisha umuti wica udukoko ukoze mu binyabutabire:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Kwandikisha inyubako yo gukoreramo.”
Hitamo “Kwandikisha imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire”.
Maze ukande “Saba”
Manura kandi usome inyandiko iri ku mugereka uri hasi, ukoreshe amakuru nk'amabwiriza ku migereka isabwa kuri buri cyiciro cy'imiti yica udukoko.
Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari we nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo ibijyanye na dosiye. Uhitemo niba ari gusaba bwa mbere, gusaba kuvugurura dosiye cyangwa kongera isanzwe ihari.
Shyiramo Umwirondoro w’ikigo harimo TIN na aderesi.
Ojyeramo TIN y’umukozi uba mugihugu.
Andikamo ibisobanuro birambuye ku muti w’ibinyabutire wica udukoko. Hitamo umumaro w’igicuruzwa, izina ry’ikirango cy’umuti n’ibindi nkuko bisabwa.
Nukanda “Ojyeraho imikoreshereze yagenewe ndestse n’ingano isabwa” hazahita hagaragara akadirishya. Uzuzamo amakuru nk'uko asabwa.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Icyitonderwa: Genzura neza niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.
Genzura ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo bifuza gukoresha bishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akakimanura ku rubuga rw'IremboGov.