Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Kwandikisha inyubako ikorerwamo, icururizwamo cyangwa ibikwamo imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi

Iyi serivisi ifasha inyubako ikorerwamo, icururizwamo cyangwa ibikwamo imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi kwiyandikisha no kubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Icyo cyangombwa cyo kwiyandikisha gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora.


Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 14, kandi igiciro cya serivisi gishingira niba uri gukora dosiye nshya isaba cyangwa uri kuyivugurura, ndetse n'icyiciro cy'ubucuruzi.


Ibisabwa

  • Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).


Ibisabwa birebana n'aho igomba kuba iherereye

  • 50m uvuye ku mashuri, ibigo by’ubuvuzi, inzira z’amazi, imiyoboro y'amazi ifunguye cyangwa icyogogo n'ahantu hashobora kwibasirwa n'umwuzure (100m ku nzu y'ububiko)

  • 20 m uvuye ahantu hakorerwa ibiribwa (50m uvuye ku nzu y'ububiko)

  • 10m uvuye ahantu hari amaduka acuruza ibiribwa n'ibinyobwa (20m uvuye ku nzu y'ububiko). Inyubakao ntizikoreshwa nk'inzu/icyumba yo guturamo


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi servisi:

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”


  1. Hitamo “Kwandikisha inyubako ikorerwamo, icururizwamo cyangwa ibikwamo imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi.”


  1. Maze ukande “Saba”.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).


  1. Hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa ari gusaba kuvugurura uruhushya. Ojyeramo amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’ayandi makuru nkuko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira




Icyitonderwa:

  • Genzura neza niba amadosiye washyizeho ari mu miterere ya PDF kandi ari mu ngano nyayo yujuje ibisabwa.

  • Imigereka ishobora guhinduka bitewe n'ubwoko bwa dosiye.


  1. Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho/indangamuntu (88...) kugira ngo usaba abashe kwishyura. Kanda Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.


  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwas akukimanura ku rubuga rw'IremboGov.






I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.