Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba kwandikisha inyubako icururizwamo inyama.

Iyi serivisi ifasha abacuruzi kwandikisha inyubako ikorerwamo ubucuruzi bwo kuvanga amarangi, kuyafunika, no kuyapakira ndetse no kubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iki cyemezo cy'iyandikisha kibona gukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa


  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa (5)

  • Kopi y'ibyangombwa by'inyubako cyangwa kopi y'amasezerano y'ubukode

  • Urutonde rw'abakozi n'ibyemezo byabo bya muganga

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi gitangwa na RDB

  • Kopi ya pasiporo

  • Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa giheruka gutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA)


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kwandikisha inyubako yo gucururizamo inyama.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Munsi y’icyiciro cy' Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri Kwandikisha inyubako yo gukoreramo.”


  1. Hitamo “Kwandikisha inyubako yo gucururizamo inyama”.


  1. Kanda “Saba”.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo nomero ya telephone na imeyili .


  1. Hitamo ubwoko bw’ubusabe (Ubusabe bushya cyangwa niba ari gusaba kuvugurura uruhushya). Andikamo TIN ya sosiyete.

  2. Hitamo icyiciro cyo kugurisha inyama.



  1. Andika ahaherereye inyubako yo gucururizamo inyama kuva ku ntara kugera ku mudugudu.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere nyayo maze ukande Ibikurikira.


Icyitonderwa: Genzura inshuro ebyiri niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.


  1. Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usaba serivisi abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.


Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.


  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.