Serivisi yo kuvugurura imbibi no gukosora ubuso bw'ubutaka ifasha ba nyir'ubutaka gusaba ko hakosorwa imbibi z'imitungo yabo n'ibipimo by'ubuso. Iyo kuvugurura imbibi z'ubutaka birangiye, ibyangombwa bishya bitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga birakorwa. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 25 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda na pasiporo ku banyamahanga cyangwa nomero ya dosiye ya NPR.
Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero yihariye iranga ikibanza (UPI).
Ikigo cy'ubucuruzi cyo kigomba kiba gifite izina, TIN, aderesi na UPI.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'ahanditse Ubutaka kanda ku “Kuvugurura imbibi no gukosora ubuso.”
Kanda kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y'ingenzi ya nyir'ubutaka n'ay'ikibanza (Indangamuntu, pasiporo, nomero ya dosiye NPR). Shyiramo UPI n'impamvu usaba.
Icyitonderwa: Igihe bigize ingaruka ku bindi, usaba akanda ahanditse “Ongeraho abagizweho ingaruka” akadirishya gashya kazahita kagaragara.
Shyiramo amakuru asabwa nk'uko bisabwa.
Hitamo amakuru y'uwapimye ubutaka maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Nomero ya dosiye izahita igaragara ( B2....) kugira ngo uwasabye serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kohereza dosiye uciye ku IremboGov, usaba servisi azabimenyeshwa hifashishijwe ubutumwa bugufi cyangwa imeyili birebana na gahunda y'uwapimye ubutaka. Upima ubutaka narangiza isuzuma maze agakora raporo, izashyirwa kuri murandasi, maze dosiye y’usaba yohererezwe ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).
Imbibi z'ikibanza nizimara kuvugururwa, (ba) nyir'ibibanza byagizweho ingaruka bazahabwa ubutumwa bubibamenyesha kandi baba bashobora gukura icyangombwa (ibyangombwa) cyabo (byabo) bitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga rw'amakuru y'ubutaka rwa NLA.