Iyi serivisi ifasha abakora ibicuruzwa, ababiteranya, n'abakora ubucukuzi mu Rwanda gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by'ibanze, ibicuruzwa fatizo, n'amamashini. Abasaba bagomba gutanga urutonde rw'ibikoresho bashaka gutumiza mumahanga, bibafasha gukora ibicuruzwa bijyanwa ku isoko. Uzakenera gukoresha inyandikorugero yatanzwe kugira ngo wuzuze amakuru yuzuye y'ibicuruzwa.
Dore ibibazo bikunze kubazwa n'abajenti ku bijyanye gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro.
Uhagarariye kampani ifite nomero ya TIN
Uhagarariye koperative ifite nomero ya TIN
Umucuruzi ku giti cye ufite nomero ya TIN
Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete/koperative
Inyandiko isobanura ibicuruzwa
Oya! Iyi serivisi ntiyishyuzwa.
Icyitonderwa: Ni ngombwa gukoresha inyandikorugero yatanzwe mu ifishi yo gusaba mu gihe wuzuza amakuru yerekeye igicuruzwa.