Iyi serivisi itanga ubufasha ku myanya yo kumurikiramo mu makurikagurisha y'imbere mu gihugu na mpuzamahanga mu kubaha umwanya wo kwerekaniramo ibicuruzwa byabo, kumenyana n'abandi bacuruzi no kugera ku isoko.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)
Icyitonderwa:
Amashyirahamwe yashinzwe mu gihe kitarenze imyaka itatu niyo yemerewe iyi serivisi gusa.
Ibisabwa:
Usaba serivisi agomba kuba afite TIN cyangwa Nomero y'iyandikwa ry’ikigo cy’ubucuruzi.
Usaba serivisi agomba kuba afite nomero ya telephone ikora.
Imigereka isabwa:
Amafoto y'ibyo ushaka kumurika
Indi migereka yasabwa:
Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)
Icyemezo cyatanzwe na RCA
Icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa na RSB (S-MARK)
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kumenya uko wafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’ahanditse Ubucuruzi N'inganda maze uhitemo “Gusaba umwanya wo kumurikiramo ibicuruzwa”.
Kanda saba
Uzuzamo umwirondoro w’ikigo, nomero iranga umucuruzi (TIN), umwaka ikigo cy'ubucuruzi cyashinzwemo hamwe n’ Urwego rw'ikigo cy'ubucuruzi.
Tanga amakuru y’uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi harimo nomero y’indangamuntu, na nomero ya telefoni.
Andika amakuru ajyanye n’imurikagurisha aho rizabera niba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga n’izina ry’imurika gurisha.
Shyiraho imigireka isabwa maze ukande “ibikurikira”.
Suzuma ko amakuru y’usaba serivisi watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usaba abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.
Nyuma yo kohereza dosiye y’usaba serivisi ikanemezwa, azahabwa icyemezo cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili wujuje.
Mu gihe waba ugize ikibazo kuri dosiye yawe watanze wakwandikira minisiteri y'ubucuruzi n’inganda kuri info@minicom.gov.rw .