Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba kwandikisha ibagiro.

Uko umu Ajenti yafasha usaba kwandikisha ibagiro.


Iyi serivisi yemerera abacuruzi bafite amabagiro kuyandikisha no kubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iki cyemezo cy'iyandikisha kibona gukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa

  • Isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).


Imigereka isabwa 8

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi gitangwa na RDB

  • Kora igishushanyo mbonera cy'inyubako

  • Uruhushya rwo kubaka rutangwa na RICA

  • Uruhushya rw'ibiro by'akarere ku hazakorerwa igikorwa

  • Icyemezo cy'isuzumangaruka ku bidukikije

  • Kopi y'icyangombwa kigaragaza nyir'ubutaka cyangwa kopi y'amasezerano y'ubukode ufitanye na nyir'ubutaka

  • Kopi ya pasiporo

  • Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa giheruka


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kwandikisha ibagiro:

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”


  1. Hitamo “Kwandikisha ibagiro”


  1. Maze ukande  "Saba."

  1. Andika amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).


  1. Hitamo niba ari ubwambere ari gusaba cyangwa ari kuvugurura iyandikwa. Wojyeremo TIN y’ikigo hamwe n’ibindi nkuko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.



Icyitonderwa:

  • Genzura neza niba amadosiye washyizeho ari mu miterere ya PDF kandi ari mu ngano nyayo yujuje ibisabwa.

  • Imigereka ishobora guhinduka bitewe n'ubwoko bwa dosiye.


  1. Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho (B2…...) kugira ngo usaba abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.


Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose mu miterere ya dosiye.


  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akimanure ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.