Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku gusaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu.

Iyi serivisi yoroshya iyinjizwa ry'ibicuruzwa mu gihugu binyuze mu kubona impushya zikenewe zo kubyinjiza. Intego yayo ni ugukora ku buryo ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu biba byujuje ibisabwa n'amategeko ndetse n'amabwiriza y'igihugu.  


kigo k’Igihuhu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) nicyo gitanga iyo serivisi. 


Dore ibibazo bikunze kubazwa n'abajenti ku bijyanye no gusaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu.

Ese usaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu yishyura angahe?  

Iyi serivisi ntiyishyuzwa.

Igihe cyo gutunganya dosiye y'uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu kingana iki?
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 y'akazi. 
Ni nde wemerewe gusaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu?
Abantu bakuze (abanyarwanda bafite indangamuntu n'abanyamahanga bafite pasiporo) ndetse n'amasosiyete afite nomero ya TIN.
Ese usaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu agomba kurufatira ku biro byarutunganyije?
Oya, icyangombwa gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ushobora kukimanura kuri IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho. Niwandikamo imeyili yawe mu gihe usaba serivisi, icyangombwa kizoherezwa kuri imeyili yawe.
Bigenda bite iyo usaba agize ikibazo mu gihe cyo gusaba dosiye?
Suzumira hamwe n'usaba dosiye kugira ngo umenye neza ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.