Iyi serivisi ifasha abakora ibicuruzwa, ababiteranya, n'abakora ubucukuzi mu Rwanda gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by'ibanze, ibicuruzwa fatizo, n'amamashini. Abasaba bagomba gutanga urutonde rw'ibikoresho bashaka gutumiza mumahanga, bibafasha gukora ibicuruzwa bijyanwa ku isoko. Uzakenera gukoresha inyandikorugero yatanzwe kugira ngo wuzuze amakuru yuzuye y'ibicuruzwa.
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 10, serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa
Kampani/ koperative cyangwa umuntu ku giti cye agomba kugira nomero ya TIN
Imigereka isabwa (2)
1. Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete/koperative
2. Inyandiko isobanura ibicuruzwa
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro.
Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umu ajenti.
Kanda akamenyetso kari ahanditse "dosiye nshya" kugira ngo utangire dosiye nshya
Munsi y’ Ubucuruzi n'Inganda, kanda kuri Gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro
Kanda kuri saba.
Uzuzamo umwirondoro w'usaba( nomero ya TIN, izina rya kampani, umwirondoro w'usaba n'ibindi)
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiriye. (Ni ngombwa gukoresha inyandikorugero yatanzwe mu ifishi y'ubusabe mu gihe wuzuza amakuru yerekeye igicuruzwa).
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili by'usaba, kanda mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.
ICYITONDERWA: Fatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ubashe kugenzura imiterere ya dosiye yawe.
Dosiye nimara koherezwa neza, izatunganywa na MINICOM na MINECOFIN. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose mu miterere ya dosiye.