Iyi serivisi yemerera abacuruzi b'imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora mu Rwanda rutangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RICA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi ikiguzi cya serivisi kirahinduka.
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa (3)
Icyemezo cy'uko hari ikinyabiziga cyo gutwaramo imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi gifite ibimenyetso n’ibyapa byihariye by'iyo miti gitwara
Kopi ya pasiporo
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB
Indi migereka yasabwa
Kopi y'uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA
Imigereka y'ubushake
Kopi yicyemezo cyo kwiyandikisha yatanzwe na RICA
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uruhushya rwo gucuruza imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”
Hitamo “Uruhushya rwo gukora ibucuruzi bw’imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi”.
Kanda “Saba”.
Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo amakuru y'ubucuuzi nk'uko bisabwa harimo TIN ya sosiyete n’ibijyanye no kwiyandikisha.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere nyayo maze ukande Ibikurikira.
Icyitonderwa: Genzura neza niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.
Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi yishyure; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.