Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwo gutunganya imbuto kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora ruturuka mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14, kandi amafaranga ya serivisi aterwa n'Ubwoko bw'Iyandikwa.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Imigereka isabwa
Kopi y'uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Icyemezo cyo kwandikisha uruganda cyatanzwe na RICA
Gihamya yerekana ubumenyi bw'abakozi mu bijyanye n'ituburwa ry'imbuto
Kopi y'amasezerano y'akazi y'abakozi
Impamyabushobozi mu bijyanye n'umusaruro w'imbuto y'ushinzwe ibikorwa isinyweho na noteri
Kopi y'amasezerano y'akazi y'umukozi ushinzwe ibikorwa
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB
8. Kopi ya pasiporo
Imigereka itari itegeko
Kopi y'icyemezo cyo gukora yatanzwe na RICA
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rw'utunganya imbuto:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo “Uruhushya rwo gutunganya imbuto”
Maze ukande “Saba”.
Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa.
Shyiramo amakuru ajyanye n'ubucuruzi harimo TIN ya sosiyete, ibijyanye no kwiyandikisha, ibijyanye n’imbuto hamwe n’izina ry’uruganda n’ibindi nk'uko bisabwa.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba, azakira uruhushya rwiwe rwo mu buryo bw'ikoranabuhanga.