Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba uruhushya rwo gutunganya imbuto

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwo gutunganya imbuto kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora ruturuka mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14, kandi amafaranga ya serivisi aterwa n'Ubwoko bw'Iyandikwa.


Ibisabwa

  • Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.


Imigereka isabwa

  • Kopi y'uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA

  • Icyemezo cyo kwandikisha uruganda cyatanzwe na RICA

  • Gihamya yerekana ubumenyi bw'abakozi mu bijyanye n'ituburwa ry'imbuto

  • Kopi y'amasezerano y'akazi y'abakozi

  • Impamyabushobozi mu bijyanye n'umusaruro w'imbuto y'ushinzwe ibikorwa isinyweho na noteri

  • Kopi y'amasezerano y'akazi y'umukozi ushinzwe ibikorwa

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB

  • 8. Kopi ya pasiporo

Imigereka itari itegeko

  • Kopi y'icyemezo cyo gukora yatanzwe na RICA



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rw'utunganya imbuto:


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.



  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.


  1. Hitamo “Uruhushya rwo gutunganya imbuto”



  1. Maze ukande “Saba”.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa.


  1. Shyiramo amakuru ajyanye n'ubucuruzi harimo TIN ya sosiyete, ibijyanye no kwiyandikisha, ibijyanye n’imbuto hamwe n’izina ry’uruganda n’ibindi nk'uko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye. 


  1. Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano


Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.

  • RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba, azakira uruhushya rwiwe rwo mu buryo bw'ikoranabuhanga.





I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.