Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bashaka kugurisha imbuto nk'abacuruzi bato, abazohereza mu mahanga n'abaziranguza, kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza aho ukorera ibikorwa/site yawe kugira ngo imenye neza ko hujuje ibipimo n'amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi ikiguzi cya serivisi ni 150,000 FRW.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Imigereka isabwa
Icyemezo cyamasezerano y'abakozi bashinzwe ububiko
Icyemezo cy'imbuto (cyatanzwe mu Rwanda cyangwa n'izindi nzego mpuzamahanga)
Kopi y’icyemezo cy’uko inzu ari iyawe, amasezerano y'ubukode cyangwa amasezerano yo gukodesha ububiko
Kopi y'uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba uruhushya rw'umucuruzi w'imbuto:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo ''Uruhushya rw'umucuruzi w'imbuto'' maze ukande ''Saba.''
Maze ukande “Saba”
Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko. Wongeremo icyciro cy’imyaka n'andi makuru bwite asabwa.
Shyiramo ubwoko bw'ubusabe (niba ari dosiye nshya cyangwa kuvugurura dosiye). Hanyuma wandike TIN y'ikigo cy'ubucuruzi, ubwoko bw’ubucuruzi n'aho inyubako iherereye.
Shyiramo ibisobanuro birambuye by'ubwoko bw'imbuto zigomba gucuruzwa harimo ibyiciro by’imbuto, amakuru y’aho ubuhinzi buzakorerwa n’ingano yububiko.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba serivisi, azakira uruhushya rwiwe mu buryo bw'ikoranabuhanga.