Iyi serivisi yemerera abakora ubucuruzi bw'ibagiro mu kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora ruturuka mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Imigereka isabwa
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB
Kopi y'amasezerano y'ubukode niba nyir’ibagiro atari nyir'inzu
Kopi y’ibyemezo byashyizweho umukono wa noteri byo kwiyandikisha hamwe n'impushya zo gukora z’abaveterineri b'ibagiro bitangwa n’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda
Kopi z’impamyabumenyi z’abakozi (impamyabumenyi ya kaminuza mu buvuzi bw’amatungo cyangwa ubuzima bw’inyamaswa kubagiro buciriritse n’ibinini binini, umutekinisiye w’amatungo w’ibagiro rito) bakora mu ibagiro bashinzwe ibikorwa byo kubaga, kugenzura inyama, n’isukura ry’amatungo.
Urwandiko rwemerera abagenzuzi b'inyama rwatanzwe na RICA
Kopi ya pasiporo
Imigereka itagomba kubura
Kopi y'icyemezo cyo gukora yatanzwe na RICA.
Imigereka itari itegeko
Kopi y'icyemezo cyo kwandikisha ibagiro yatanzwe na RICA.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rw'ibagiro:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo “Uruhushya rwo gukorera mu ibagiro”
Maze ukande kuri "Saba."
Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo amakuru y'ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye harimo TIN ya sosiyete, ubwoko bwo kwiyandikisha n’ibindi.
Shyiramo amakuru asabwa yerekeye ibagiro harimo ubwoko bw’amatungo, abakozi n’aho inyubako iherereye.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo usaba serivisi abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.