Iyi serivisi yemerera abacuruza ibikoresho bikoresha amashanyarazi na elegitoronike kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura aho mukorera kugirango harebwe niba ibibanza byujuje ibipimo ngenderwaho bya RICA. Abasaba bagomba kwishyura amafaranga y'inyongera 10,000 nyuma yo gusura aho ukorera.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi ikiguzi cya serivisi ni 5,000 Rwf.
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite Numero y'Umusoro (TIN)
Imigereka isabwa (4)
Kopi y'icyemezo cyo gukora cyatanzwe na RICA.
Inyandiko igaragaza urutonde rw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa iby'ikoranabuhanga bikoreshwa biri mu bubiko cyangwa mu iduka
Kopi y'inyandiko zigaragaza aho ibyo bikoresho byaturutse.
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi gitangwa na RDB
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rwo gucuruza ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe:
Visit the Irembo platform at www.irembo.gov.rw and log into your agent account.
- Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy' "Ubucuruzi n'inganda", kanda kuri “Uruhushya rwo gukora k'ubucuruzi.”
Hitamo "Gucuruza ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe".
Hanyuma ukande "Saba."
Shyiramo amakuru y'usaba (hitamo niba ari icyiciro cy'uhagarariye ubucuruzi, icyiciro cy'imyaka, n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo amakuru ajyanye n’'ubucuruzi (TIN ya sosiyete, ongeraho ubwoko bwo kwiyandikisha, ni ukuvuga niba ari dosiye nshya cyangwa gusaba kojyererwa uruhushya. Hitamo ubwoko bw'ibikoresho n'ahantu).
Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko ayo makuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye yabo.
RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba, uzakira uruhushya rwawe rwo mu buryo bw'ikoranabuhanga.