Iyi serivisi yemerera abacuruzi bifuza gutubura imbuto zo kugurisha cyangwa gukoresha mu bushakashatsi, kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura aho mukorera kugira ngo irebe ko aho mukorera hakurikiza ibisabwa n'amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi ikiguzi cya serivisi Kirahinduka.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Imigereka isabwa:
Icyemezo cya nyir'ubutaka cyangwa icy'amasezerano y'ubukode
Impamyabumenyi ya sinywe na noteri y'atekinisiye bashinzwe ituburwa ry'imbuto
Kopi y'amasezerano y'akazi y'abatekinisiye bashinzwe ituburwa ry'imbuto
Inyandiko ya noteri yemerera uwasabye gukoresha indangamuntu ya nyir'ubutaka niba isambu itari iye
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB
Imigereka yasabwa:
Inyandiko y'amasezerano ya leta/Igihugu
Imigereka itari itegeko:
Amasezerano y'ubukode bw'ububiko nibindi bikorwa remezo birimo greenhouse niba usaba atari nyir'umutungo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rwo gutubura imbuto:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo "Uruhushya rwo gutubura imbuto"
Maze ukande “Saba.”
Shyiramo amakuru y'usaba (hitamo niba ari icyiciro cy'uhagarariye ubucuruzi, icyiciro cy'imyaka, n'andi makuru bwite asabwa).
Hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa ari kuvugururwa hanyuma ushyiremo TIN ya sosiyete.
Shyiramo amakuru yerekeranye n'ubwoko bw'igihingwa, amakuru y'ubutaka n'amakuru yerekeranye n'umukozi w'umutekinisiye.
Icyitonderwa:
Iyo ukanze kuri “Ongeraho umukozi w'umutekinisiye" cyangwa “Amakuru y’aho umurima uherereye” hahita haza utudirishya. Twuzuze nkuko bikwiye.
Amakuru y’aho umurima uherereye
Ongeraho umukozi w'umutekinisiye
Uzuzamo inyubako, ibikorwaremezo ndetse n'ibikoresho.
Shyiramo imigereka isabwa mu ngano ikwiye. Hanyuma ukande ibikurikira.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura; kanda kuri Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, bazakira icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa bakakimanura ku IremboGov.