Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Uruhushya rwo gutanga serivisi z'igaraji

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw'igaraji kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ni ubuntu.

Ibisabwa

  • Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.


Imigereka isabwa

  • Icyemezo cy'ubushobozi bw'abakozi nkuko biteganijwe muri Garage ya RS 402

  • Amasezerano y'akazi ku bakozi

  • Kopi y'inyandiko y'ubwishingizi bwa garaje (inyubako, abakozi, ibikoresho, n'ibinyabiziga)

  • Kopi y'inyandiko z'ubukode/Ya nyir'igarage

  • Kopi y'ikarita y'akazi

  • Kopi y'inyandiko y'imikorere ya garage

  • Kopi y'uburyo bwo gukora isuku

  • Uburyo bwo gukemura ibibazo

  • Kopi y'inyandiko irega

  • Kopi ya pasiporo

  • Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB



Imigereka itagomba kubura

  • Kopi y'icyemezo cyo gukora yatanzwe na RICA

  • Kopi y'icyemezo cyawe cy'iyandikwa giheruka


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rwo gutanga serivisi z'igaraji:


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.



  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.


  1. Hitamo “Uruhushya rwo gutanga serivisi z’igaraji”

 


  1. Maze ukande kuri  "Saba."


  1. Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (nyir’ubucuruzi cyangwa uhagarariye ubucuruzi), icyiciro cy'imyaka n'andi makuru bwite asabwa.


  1. Ojyeramo andi makuru y'ubucuruzi. Andikamo TIN ya sosiyete maze uhitemo niba ari ubusabe bushya cyangwa dosiye isaba kuyivugurura. Uzuzamo n’ibindi nkuko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.


  1. Genzura niba amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usaba serivisi abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.

  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.