Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bashaka guhinga urumogi ku mpamvu zo gukora imiti n'ubuvuzi kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza aho ukorera/site yawe ko yujuje ibipimo n'amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Imigereka isabwa
Kopi ya pasiporo
Gahunda y'imiterere y'ikibanza
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB
Icyemezo cy'imiterere y'umutekano n'inzego zishinzwe umutekano zibifitiye ububasha kivuye kuri polisi
Raporo yo gusuzuma ingaruka ku bidukikije (EIA) yaturutse muri RDB
Gahunda y'ubucuruzi ivuguruye
Amasezerano n'impamyabumenyi y'ubushobozi n'uburambe bw'abakozi bibanze: umuntu ukora mu buziranenge, umuyobozi w'umusaruro n'abahinzi bazaba bahari ku murima
Raporo y'ibizamini bya labaratwari nk'ikimenyetso kigaragaza ko ubutaka buzaterwamo ibimera butandujwe n'ibituruka mu nganda, ibyuma biremereye, ibisigisigi by'imiti yica udukoko.
Ibizamini bya labaratwari byerekana ko amazi yo kuhira atarimo ibintu biyanduza nk'ibyuma biremereye, ibyatsi, imiti yica udukoko hamwe n’ibintu byangiza by'uburozi.
Icyitegererezo k'ibikoresho byo gupakira hamwe nibirango byasabwe kubicuruzwa bidatunganijwe.
Kopi y'uruhushya
Imigereka itagomba kubura
Icyemezo cyo gushyiraho inyubako zo kuri site.
Kurikiza izi ntambwe zikurikira zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uruhushya rwa nyuma rwo guhinga urumogi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo “Uruhushya rwa nyuma rwo guhinga urumogi”
Kanda Saba
Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa.
Shyiramo umwirondoro wa dosiye. Ongeraho ubwoko bw'iyandikisha (niba ari dosiye nshya, cyangwa kuvugurura dosiye), nomero y'ubucuruzi (TIN) y'ikigo cy'ubucuruzi, imiterere y'inyubako, ingano y'inyubako, Ibikorwa uteganya gukoresha kuri uru ruhushya, n'aho inyubako iherereye.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usabye abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba, azakira uruhushya rwiwe mu buryo bw'ikoranabuhanga.