Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwo gukusanya amata kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y'iyandikwa ya MCC. (Nomero y'iyandikwa ya MCC itangwa na RICA).
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi
.
Imigereka isabwa:
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB.
Amasezerano yasinywe nabakozi babifiteye impamyabumenyi bashinzwe gupima amata.
Urutonde rw'abakozi bafite ibyemezo by'ubuzima byerekana ko badafite indwara ziterwa n'ibiribwa
Urutonde rw'abashumba cyangwa abakusanya amata bakorana nikigo
Inyandiko y'aborozi cyangwa abakusanya amata bakorana n'ikusanyirizo.
Inyandiko yatanzwe ninzego zibishinzwe yerekana ko amazi n’amashanyarazi bihagije kandi bigera ku kigo cyo gukusanya amata.
Imigereka itagomba kubura:
Kopi y'uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA.
Kopi y'amasezerano y'ubukode niba nyir’ibagiro atari nyir'inzu.
Kopi ya pasiporo.
Imigereka y'ubushake:
Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa giheruka gutangwa na RICA
Urutonde rwa aderesi rwabakorera munsi y'urwego rw'ikigo cyo gukusanya amata
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rw'ikusanyirizo ry'amata:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy' "Ubucuruzi n'inganda", kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo "Uruhushya rw'ikusanyirizo ry'amata".
Maze ukande kuri "Saba."
Shyiramo amakuru y'usaba (hitamo niba ari icyiciro cy'uhagarariye ubucuruzi, icyiciro cy'imyaka, n'andi makuru bwite asabwa).
Shyiramo amakuru y'ubucuruzi (TIN y'ikigo cy'ubucuruzi), ubwoko bw'iyandikwa, n'umubare w'iyandikwa ry'ikusanyirizo ry'amata niba ari dosiye nshya cyangwa kuvugurura dosiye.
Icyitonderwa: Nomero y'iyandikwa ry'ikusanyirizo ry'amata itangwa na RICA
Uzuzamo amakuru y'ikusanyirizo ry'amata (amakuru y'ukora ubucuruzi n'aho buherereye).
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko ayo makuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Uzahita ubona nomero yaho uaba serivisi yakwishyuriraho (B2…...) kugira ngo anabashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, usaba serivisi azakira icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ashobora kukimanura ku IremboGov.