Iyi serivisi yemerera abakora ibicuruzwa byemewe n'amategeko n'abakora ubucuruzi kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). RICA izasura ahakorerwa ibikorwa kugira ngo imenye neza niba inyubako zubahiriza ibipimo n'amabwiriza bya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telephone na imeyili bikora.
Imigereka isabwa
Kopi y'uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB
Kopi z'amasezerano y'abakozi ba tekiniki bashinzwe ubuziranenge
Amasezerano y'ubukode (mugihe ukodesha)
Inyandiko z'uburyo bwo gukora (igishushanyo mbonera)
Gushyiraho ibipimo by'ibanze byo kwemera/kwanga gutoranya ibikoresho
Kopi y'ubwishingizi bw'abakozi (umutungo n'abakozi)
Pasiporo
Imigereka y’ubushake
Kopi y'icyemezo cyo gukora yatanzwe na RICA
Uruhushya rwo gutangira gukoreshwa rwatanzwe na RHA
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rwo gukora ibicuruzwa byemewe:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy' "Ubucuruzi n'inganda", kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo "Uruhushya rw'uruganda rukora ibikoresho bigenzurwa"
Maze ukande kuri "Saba."
Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (nyir’ubucuruzi cyangwa uhagarariye ubucuruzi). Hitamo icyiciro cy’imyaka, nomero ya telephone na Imeyili.
Andika amakuru ajyanye n’ubucuruzi. Shyiramo TIN y’ikigo cy’ubucuruzi , ubwoko bwo kwiyandikisha n’ibindi byerekeye uruganda.
Shyiramo amakuru ya nyiri ruganda n’ibisobanuro birambuye ku bakozi bashinzwe ubuziranenge. Ongeramo n’aho inyubako iherereye.
Shyiramo imigereka isabwa mu ngano ikwiye. Kanda kuri ibikurikira
Genzura niba amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo uwasabye serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, usaba azakira icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ushobora kukimanura ku IremboGov.