Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba uruhushya rw'agateganyo rwo guhinga urumogi.

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bashaka guhinga urumogi kugira ngo babone uruhushya rw'agateganyo rwo gukora rutangwa n'ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Uru ruhushya rw'agateganyo ruzafasha abacuruzi kubona ibyangombwa bisabwa mu guhabwa uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi ikiguzi cya serivisi ni 1,000,000 Rwf.


Ibisabwa

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telephone na imeyili bikora.

  • Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).


Imigereka isabwa.

  • Kopi ya pasiporo

  • Ibaruwa isaba guhinga urumogi itangwa na RDB

  • Icyemezo cy'ishoramari gitangwa n'ubuyobozi bubifitiye ububasha (urugero RDB)

  • Gahunda irambuye y'ubucuruzi

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi muri RDB


Imigereka y'ubushake

  • Impamyabumenyi iriho umukono wa noteri y' umukozi ubishoboye


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasaha usaba uruhushya rw'agateganyo rwo guhinga urumogi:


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro cy' "Ubucuruzi n'inganda", kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.


  1. Hitamo “Uruhushya rw'agateganyo rwo guhinga urumogi” .


  1. Maze ukande "Saba."


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy’usaba (nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko). Ongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa.



  1. Shyiramo Umwirondoro w'ubusabe harimo TIN, amakuru y’aho ubuhinzi buzakorerwa naho inyubako iherereye.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.



  1. Reba neza ko amakuru y’usaba watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kwishyura ; kanda kuri Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.



Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.

  • RICA nimara kwemeza dosiye y’usaba, azakira uruhushya rwiwe rwo mu buryo bw'ikoranabuhanga.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.