Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba uruhushya rwo gukora ubucuruzi bw'imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi igiciro gishingira ku miterere runaka.


Imigereka isabwa

  • Icyemezo cy'uko hari ikinyabiziga cyo gutwaramo imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi gifite ibimenyetso n’ibyapa byihariye by'iyo miti gitwara

  • Kopi ya pasiporo

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB


Imigereka itagomba kubura

  • Kopi y'uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA


Imigereka y'ubushake

  • Kopi yicyemezo cyo kwiyandikisha yatanzwe na RICA


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uruhushya rw'ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi :

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.


  1. Hitamo Uruhushya rw'ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi”.


  1. Hanyuma ukande  “Saba”.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (nyir’ubucuruzi cyangwa uhagarariye ubucuruzi). Hitamo icyiciro cy’imyaka, nomero ya telephone na Imeyili n’ibindi nkuko bisabwa.



  1. Andikamo amakuru ajyanye n'ubucuruzi. Shyiramo TIN, Uhitemo ubwoko bwo kwiyandikisha (Ubusabe bushya cyangwa kuvugurura). Ongeramo ubwoko bw’umucuruzi n’ibicuruzwa.


Icyitonderwa:

  • Nukanda kuri ongeraho umukozi, hazahita hagaragara akadirishya gashya. (Uzuzamo amakuru y'umukozi mushya niba ahari hanyuma ukande ongeraho.)


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande kuri ibikurikira.


  1. Reba neza ko amakuru y’usaba watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."

  2. Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyure; kanda kuri Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano


Icyitonderwa:

  • Usaba serivisi namara kwishyura, azahabwa ubundi butumwa bugufi na/cyangwa imeyili byemeza ko yishyuye. 

  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, uzakira icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ushobora kukimanura ku IremboGov. 





I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.