Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi kwandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi igiciro gishingira ku miterere runaka.
Imigereka isabwa
Icyemezo cy'uko hari ikinyabiziga cyo gutwaramo imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi gifite ibimenyetso n’ibyapa byihariye by'iyo miti gitwara
Kopi ya pasiporo
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB
Imigereka itagomba kubura
Kopi y'uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA
Imigereka y'ubushake
Kopi yicyemezo cyo kwiyandikisha yatanzwe na RICA
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uruhushya rw'ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi :
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi n'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi”.
Hitamo “Uruhushya rw'ubucuruzi bw'imiti n'amafumbire bikoreshwa mu buhinzi”.
Hanyuma ukande “Saba”.
Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (nyir’ubucuruzi cyangwa uhagarariye ubucuruzi). Hitamo icyiciro cy’imyaka, nomero ya telephone na Imeyili n’ibindi nkuko bisabwa.
Andikamo amakuru ajyanye n'ubucuruzi. Shyiramo TIN, Uhitemo ubwoko bwo kwiyandikisha (Ubusabe bushya cyangwa kuvugurura). Ongeramo ubwoko bw’umucuruzi n’ibicuruzwa.
Icyitonderwa:
Nukanda kuri ongeraho umukozi, hazahita hagaragara akadirishya gashya. (Uzuzamo amakuru y'umukozi mushya niba ahari hanyuma ukande ongeraho.)
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande kuri ibikurikira.
Reba neza ko amakuru y’usaba watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyure; kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, azahabwa ubundi butumwa bugufi na/cyangwa imeyili byemeza ko yishyuye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye, uzakira icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ushobora kukimanura ku IremboGov.