Iyi serivisi ifasha abaturage kwimura amatungo hagati y'imirenge n'uturere. Ubuyobozi bushinzwe ubuvuzi bw'amatungo ku murenge bwemeza kwimura amatungo hagati y'imirenge, abayobozi bashinzwe ubuvuzi bw'amatungo ku karere bakagenzura ingendo z'amatungo ava mu karere ajya mu kandi mu Rwanda.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, indangamuntu y'impunzi, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa pasiporo.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kwimura amatungo.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'ahanditse “Ubuhinzi n'Ubworozi”, ukande ku Kwimura amatungo.
Kanda Saba.
Hitamo Ubwoko bw'ikiranga y’usaba maze winjize nomero yacyo bihura. Suzuma amakuru y’usaba ku gice cy'iburyo bwa sikirini. Shyiraho na nomero yiwe ya telefoni.
Shyiramo amakuru y'amatungo harimo Impamvu y'iyimura,Ubwoko bw'amatungo n' Itariki yo kwimuka.
Shyiramo amakuru yo Kwimuka harimo Aho aturutse n'Aho agiye.
Injiza Amakuru arambuye y'ubwikorezi uhitamo uburyo bwo gutwara buzakoreshwa mu kwimura amatungo. Hanyuma ukande ''Ibikurikira''.
Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri “Ohereza”.
Dosiye nimara koherezwa neza, usaba serivisi azahabwa nomero ya dosiye (B2…….) kugira ngo azabashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Umukozi ushinzwe gutunganya dosiye y’usaba namara kuyemeza, azahabwa imenyesha ry'uko yemejwe kandi ko ashobora kujya ku IremboGov kumanura icyemezo cyiwe.