Iyi serivisi ihabwa uturere igihe bashaka kugura intanga mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB). Veterineri w'akarere asaba mu izina ry'usaba ukeneye kubangurira amatungo ye.
Ibibazo bikurikira ni ibikunze kubazwa ku bijyanye no kugura intanga.
Nafasha usaba iyi serivisi gute?
Kugira ngo usabira umuntu iyi serivisi, kanda hano
Ni nde wemerewe gusaba iyi serivisi?
Abaveterineri b'uturere basaba mu izina ry'abaturage.
Igihe cyo gutunganya dosiye kingana iki kuri iyi serivisi?
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 3.
Nomero yo kwishyuriraho igira agaciro k'igihe kingana iki nyuma yo gusaba iyi serivisi?
Nomero yo kwishyuriraho ita agaciro mu minsi 30.