Iyi serivisi ya RAB yorohereza abaganga b'amatungo bigenga n'ab'inzego za leta kugura inkingo. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 kandi igiciro giterwa na dosiye.
Ibisabwa
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite indangamuntu cyangwa pasiporo yemewe.
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero za telefoni na imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Mu cyiciro cya “Ubuhinzi” , Hitamo“Kugura Urukingo”
Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye.
Shyiramo amakuru y'usaba dosiye, nk'indangamuntu, nomero ya pasiporo, imeyili, nomero ya telefoni na nomero y'uruhushya rwa RCVD.
Andika amakuru ajyanye n'igurwa ry'urukingo: Hitamo indwara urukingo ruzaba rugenewe (usaba dosiye ashobora guhitamo ubwoko bwinshi) kandi ugaragaze umubare w'inkingo zikenewe. Igiteranyo cy'amafaranga kizahita kibara kandi kigaragazwe mu buryo bwikora hasi.
Kanda Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri, andika nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.
Nyuma yo kohereza dosiye, izatunganywa na RAB, kandi azahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha amakuru mashya y'aho dosiye igeze.
Nyuma y'uko umukozi ushinzwe ibikoresho muri RAB asuzumye kandi akemeza ubusabe bw'usaba dosiye, azahabwa imenyesha ririmo nomero yo kwishyuriraho.
Ashobora gukoresha nomero yo kwishyuriraho mu kwishyura inkingo binyuze mu buryo bwo kwishyura yifuza.
Nyuma yo kwishyura, usaba dosiye azahabwa imenyesha ryemeza binyuze kuri SMS na/cyangwa imeyili irimo amabwiriza y'aho azafatira urukingo.