Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gutanga ibaruwa ihamya ku miryango itegamiye kuri leta ikora mu rwego rw'ubuhinzi

Iyi serivisi igamije gutanga amabaruwa ahamya agenewe by'umwihariko imiryango itegamiye kuri leta yaba ari mpuzamahanga n'iyo mu karere ikorera mu Rwanda kandi ikaba ikorana na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi(MINAGRI).


Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi5, kandi serivisi itangirwa ubuntu.

Ibisabwa


  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro. 

Imigereka isabwa (3)

  • Amasezerano y'imikoranire hagati y'umuryango utegamiye kuri leta na MINAGRI

  • Raporo y'ishyirwamubikorwa

  • Icyemezo cya RGB

Imigereka itari itegeko

  • Izindi nyandiko zisabwa.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe ibaruwa ihamya ku miryango itegamiye kuri leta ikora mu rwego rw'ubuhinzi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy' “Ubuhinzi n'ubworozi”; ukande kuri “Gutanga ibaruwa ihamya ku miryango itegamiye kuri leta ikora mu rwego rw'ubuhinzi.”


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye. 


  1. Uzuzamo “Amakuru y'usaba” maze uhitemo ubwenegihugu bw'usaba, nomero za telefoni n'uruhare rwe muri NGO.

  1. Uzuzamo amakuru y'umuryango utegamiye kuri leta nk'amazina, nomero za telefoni n'aho uherereye.


  1. Hitamo ubwoko bw’urwandiko rusaba hamwe n’itariki amasezerano na MINAGRI yasinywe ryari.


  1. Shyiraho imigereka ikenewe, maze ukande Ibikurikira

  1. Genzura ko amakuru y’usaba watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza.”

  2. Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza. 

  3. Uzahita ubona nomero (B2…...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.


Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) nimara kwakira no kwemeza dosiye yiwe, azakira ibaruwa isaba kuri imeyili.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.