Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha umukoresha gusaba Ibaruwa Isaba Gusonerwa TVA

Iyi serivisi, itangwa na MINAGRI, yorohereza abahinzi ku giti cyabo, amakoperative y'abahinzi, ibigo by'ubuhinzi byanditswe hamwe n'abandi bafatanyabikorwa basaba kubona ibaruwa isaba gukurirwaho umusoro wa TVA ku bicuruzwa byabo by'ubuhinzi n'ubworozi. Uru rwandiko rwemeza ko ibicuruzwa byemerewe gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro kandi ni inyandiko ifasha gusaba gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro ku nzego zibishinzwe.


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 3, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa

  • Urutonde rw'ibicuruzwa byemerewe gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro rushobora gukurwa ku rubuga IremboGov.

Imigereka isabwa

  1. Inyemezabwishyu z' ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu

  2. Icyemezo kemejwe cy'usaba(Ingero: Icyemezo cya RDB / Icyemezo cyo kwandikisha sosiyete yo mu gihugu).

Imigereka itari itegeko

  1. Izindi nyandiko ishimangira


Kurikiza aya mabwiriza kugira ngo umenye uko wafasha usabye Ibaruwa Isaba Gusonerwa TVA

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Munsi y'ahanditse “Ubuhinzi N'ubworozi”, Kanda kuri ''Ibaruwa Isaba gusonerwa TVA''.


  1. Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri buto yanditseho ''Saba'' kugira ngo utangire dosiye y’usaba.


  1. Kuramo urutonde ruvuguruwe rwibicuruzwa bisonewe mbere yo kuzuza.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (icyiciro cy'usaba, icyiciro cy'igicuruzwa, kandi usobanure icyiciro cyiwe). 



Icyitonderwa:

  • Mu gihe wuzuzamo amakuru y'igicuruzwa kandi ugakanda kuri “OngerahoAmakuru”, akadirishya gashya kazagaragara.


  1. Shyiramo izina ry'igicuruzwa, nomero y'inyemezabwishyu, izina ry'igicuruzwa ku rutonde, na nomero y'urupapuro, hanyuma ukande ''Ongeraho igicuruzwa.''


  1. Zamura imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.


  1. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza”. 

  2. Usaba serivisi azahabwa Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa: Genzura inshuro ebyiri niba amadosiye washyizeho ari mu ngano nyayo kandi yujuje ibisabwa.


Dosiye y’usaba niyemezwa, azakira ibaruwa ihamya mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro binyuze kuri imeyili. Iyi baruwa yemeza ko ibicuruzwa byiwe bitumizwa mu mahanga byemerewe gusonerwa umusoro ku nyungu kandi ishobora kwifashishwa mu gusaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro bikozwe n'abayobozi bireba.







I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.