Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB) gitanga iyi serivisi ku nganda n'abatanga ibicuruzwa bifuza kwizera ko umusaruro wabo ukorwa neza, utunganywa, upakirwa kandi ugashyirwa mu bubiko mu buryo bwiza kugira ngo ube wujuje ibisabwa mu rwego rw'ubuziranenge ndetse no ku isoko.
Igiciro kigenwa hakurikijwe ingano y'igicuruzwa hanyuma igiciro cy'iyi serivisi na cyo giteganywa hakurikijwe ibiro by'ikawa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero iranga usora (TIN).
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na nomero ya telephone bikora.
Icyitonderwa: Iyi serivisi ihabwa gusa ibigo n'amakoperative bifitanye amasezerano n'ishami rya NAEB rishinzwe gutoranya ikawa.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba guhabwa serivisi yo gutoranya ikawa.
Visit www.irembo.gov.rw and log into your agent account.
A small window will pop up. Fill in both your phone number and your password, then click login.
Click the "new application" icon to start a new application.
Jya munsi y'ahanditse “Ubuhinzi”, ukande “Gutanga Serivisi z'Aho Kubika no Gutunganyiriza Ibicuruzwa.”
Kanda “Saba”.
Uzuzamo amakuru ya sosiyete. Shyiramo nomero iranga ikigo gisora (TIN).
Shyiramo amakuru y'usaba. Tanga amakuru asabwa arebana n'usaba nk'ubwenegihugu, nomero ya pasiporo (ku banyamahanga), nomero y'indangamuntu (ku banyarwanda), nomero ya telefoni, imeyili, n'akazi usaba ashinzwe.
Shyiramo amakuru y'igicuruzwa muri iki gice, ugomba gutanga amakuru yerekeye ikawa ushaka gutoranya, ibiro (kg), kandi igiciro cyerekanwa hashingiwe ku biro washyizemo.
Kanda kuri Ibikurikira.
Suzuma ko amakuru washyizemo y’usaba ari ukuri; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura, kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Usaba serivisi namara kwishyura neza, azaba ashobora kumanura inyemezabwishyu akoresheje nomero ya dosiye cyangwa nomero yo kwishyuriraho ku rubuga rw'Irembo.