Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa bijyanye no gutanga serivisi zo gutoranya ikawa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ni cyo gitanga iyo serivisi ku bigo n'amakoperative bitunganya ikawa, ikabifasha gutoranya ikawa ikoreshwa hakurikijwe ibara. 


Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa n’aba Ajenti bijyanye no gutanga serivisi zo gutoranya ikawa.


  1. Ni bande bashobora gusaba guhabwa serivisi zo gutoranya ikawa?

Iyi serivisi igenewe gusa ibigo n'amakoperative bitunganya ikawa. 


  1. Ese serivisi ni angahe?

Igiciro kigenwa hakurikijwe ingano y'igicuruzwa hanyuma igiciro cy'iyi serivisi na cyo giteganywa hakurikijwe ibiro by'ikawa.


  1. Ni izihe nyandiko zisabwa kugira ngo usabe iyi serivisi?  

Ugomba gutanga nomero iranga ikigo gisora (TIN). Iyi serivisi ihabwa gusa ibigo n'amakoperative bifitanye amasezerano n'ishami rya NAEB rishinzwe gutoranya ikawa. 


  1. Nomero yo kwishyuriraho igira agaciro igihe kingana iki kuri iyi serivisi?

Nomero yo kwishyuriraho ita agaciro nyuma y'amasaha 72.


  1. Bizagenda bite nintabasha kwishyura mu gihe cyateganyijwe?  

Usaba natishyura mu masaha 72 yateganyijwe, dosiye yiwe izafatwa nk'aho yataye agaciro kandi ushobora gukenera kongera gusaba serivisi.


  1. Ni nde navugisha kugira ngo ampe ubufasha?  

Ushobora guhamagara umurongo w'ubufasha kuri 9099 kugira ngo uhabwe ubufasha.





I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.