Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti ashobora gufasha usaba kugura imbuto y'ubwatsi bw'amatungo.

Iyi serivisi ya RAB ituma abahinzi bashobora kugura imbuto z'ubwatsi bw'amatungo. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo Gishinzwe Iterambere Ry’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 kandi igiciro giterwa n'ubwoko n'ingano y'imbuto.


Ibisabwa

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite indangamuntu cyangwa pasiporo yemewe.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero za telefoni na imeyili cyangwa byombi.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba dosiye gusaba iyi serivisi.



  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.

  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Mu cyiciro cya “Ubuhinzi” , Hitamo “Kugura imbuto y'ubwatsi bw'amatungo


  1. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba, nk'indangamuntu ye, nomero ya pasiporo ye, imeyili, nomero ya telefoni na nomero y'uruhushya rwa RCVD.


  1. Kanda kuri “Ongeraho amakuru y'imbuto z'ubwatsi bw'amatungo” hanyuma wuzuze mu ifishi igaragaraho amakuru asabwa yo kugura nk'uko byasabwe.


  1. Ongeraho imbuto mu ngano ikenewe numara kwemeza igiteranyo cy'amafaranga kizahita kigaragara hepfo.




  1. Hitamo sitasiyo ya RAB usaba dosiye yifuza kuzazifatiraho hanyuma ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.



  1. Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.

Nyuma y'uko usaba dosiye ayohereje, izatunganywa na RAB, kandi azahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha amakuru mashya y'aho dosiye igeze.


  • Nyuma y'uko umukozi ushinzwe ibikoresho muri RAB asuzumye kandi akemeza ubusabe bw'usaba dosiye, azahabwa imenyesha ririmo nomero yo kwishyuriraho.

  • Ashobora gukoresha nomero yo kwishyuriraho mu kwishyura imbuto z'ubwatsi bw'amatungo binyuze mu buryo bwo kwishyura yifuza.

  • Nyuma yo kwishyura, azahabwa imenyesha ryemeza binyuze kuri SMS na/cyangwa imeyili. Azakira ubundi butumwa burimo amabwiriza y'aho azafatira imbuto ze z'ubwatsi bw'amatungo.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.