Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba ibaruwa yifashishwa mugusaba pasiporo diporomatike n'iy'akazi

Iyi serivisi yoroshya ihabwa ry'ibaruwa ihamya ifasha abadipolomate b'abanyarwanda n'abakozi ba MINAFFET mu gusaba pasiporo yo mu buryo bw'ikoranabuhanga. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ( MINAFFET) ni yo itunganya ikanatanga dosiye.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa:

  • Pasiporo cyangwa indangamuntu nyarwanda bikora.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  • Ibaruwa yo gushyirwa mu mwanya


Imigereka itagomba kubura:

  • Kopi ya pasiporo

  • Inyandiko igaragaza ko wayibuze itangwa na RIB

  • Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye


Imigereka itangwa ku bushake:

  • Kopi ya pasiporo iheruka

  • Icyemezo cy'uko utuye mu gihugu cy'amahanga / konsila

  • Indi nyandiko isabwa



Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya Serivisi z'ububanyi n'amahanga, hitamo “Gusaba ibaruwa yifashijwa mugusaba pasiporo diporomatike n’iy’akazi”


  1. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye nshya.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba (ubwoko bwa pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).


  1. Shyiramo amakuru ya pasiporo n'ay'urugendo (ubwoko bwa pasiporo, impamvu yo gusaba), intego n'amakuru y'ahantu ugiye.


  1. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.


  1. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe


Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa imeyili yometseho ibaruwa yawe ihamya.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.