Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha usaba ibaruwa yo mu rwego rwa diporomasi ku bayobozi b'u Rwanda bagiye mu ruzinduko rw'akazi

Iyi serivisi yagenewe by'umwihariko abafite pasiporo z'abadipolomate n'iz'akazi. Inyandiko zitanga uburenganzira zigamije gufasha mu kubona viza kuri aba bayobozi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET)


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 kandi serivisi ni ubuntu.


 Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite pasiporo ikora.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.


Imigereka isabwa.

  • Uruhushya rwo gutembera/ubusabe bw'uruhushya rwo gutembera

  • Kopi ya pasiporo


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ubashe gufasha usabye iyi serivisi. 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Ujye munsi ya “Serivisi Z'ububanyi N'amahanga Mu Biro By'abahagarariye Ibihugu Byabo” hitamo “Gutanga ibaruwa yo mu rwego rwa diporomasi ku bayobozi b'u Rwanda bagiye mu ruzinduko rw'akazi”.


  1. Kanda kuri saba kugirango utangire gusaba dosiye.


  1. Andika amakuru y’usaba; Ibi birimo nomero ya pasiporo, izina ry'aho agiye, itariki yo kugenda, itariki yo kugaruka n'ibindi.



  1. Shyiraho inyandiko z'inyongera zasabwe hanyuma ukande ibikurikira.


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili y’usaba maze ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi azabashe gukurikirana imiterere ya dosiye yiwe. 


  • Nyuma yo kohereza dosiye y’usaba, ibiro bya MINAFFET bizayikurikirana. Azakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose mu miterere ya dosiye yiwe. 

  • Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov. 



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.