Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha umunyarwanda usaba gusonerwa imisoro ku mitungo bwite bataha bava mu mahanga.

Iyi serivisi isaba gukurirwaho imisoro ku bintu bwite by'abanyarwanda bagarutse mu rugo bavuye mu mahanga mu gihe cya burundu. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ( MINAFFET) ni yo itunganya ikanatanga dosiye.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  • Icyemezo cy'uko usaba atuye mu gihugu cy'amahanga / konsila

  • Icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda

  • Ikarita y'irangamimerere y'ikinyabiziga/ kopi y'ikarita ya nyuma y'icyemezo cy'ubwishingizi

  • Urutonde rw'ibintu bigomba gukurirwaho imisoro

Imigereka itari itegeko:

  • Inyandiko isabwa


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya Serivisi z'ububanyi n'amahanga, hitamo “Gusaba gusonerwa imisoro ku mitungo bwite y'Abanyarwanda bataha bava mu mahanga”


  1. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye nshya.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba (ubwoko bwa pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).


  1. Shyiramo amakuru y'imodoka niba uyifite; tanga ubwoko bw'imodoka n'umubare uranga ikinyabiziga.


  1. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.


  1. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe


Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa imeyili yometseho ibaruwa yawe ihamya.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.