Iyi serivisi yashyizweho kugira ngo yoroshye igikorwa cyo guhesha agaciro mu mategeko ibyangombwa bitandukanye mu Rwanda kugira ngo bikoreshwe uko bigambiriwe mu bihugu by'amahanga.Ibi byangombwa birimo ibyangombwa by'amashuri (impamyabumenyi za kaminuza, impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza, indangamanota za kaminuza, indangamanota z'amashuri yisumbuye) ibyangombwa byo mu irangamimere (Icyangombwa cyemeza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, icyemezo cy'amavuko, icyangombwa cyo kuba ingaragu, icyemezo cy'ubutane, icyangombwa cy'uwapfuye), ibyangombwa byo mu butabera (Imyanzuro y'inkiko), ibikorwa bya noteri (Iheshabubasha, inyandiko z'umurage zanditswe mbere yo gupfa, kopi zemejwe, inyandiko zisemuye zemejwe, ibyangombwa by'ubucuruzi) n'ibindi.
Ibikurikira nibibazo bikunze kubazwa naba Ajenti kubijyanye niyi serivisi.
Usaba iyi serivisi agomba kwishyura angahe kugirango ahabwe iyi serivisi?
Iyi serivisi ni ubuntu.
Usaba ategereza igihe kingana iki kugirango ubusabe bwabo bwemerwe nyuma yuko umu Ajenti atanze ibyifuzo byiwe?
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3.
Nigute usaba serivisi abona ibyangombwa byiwe nyuma yuko byemejwe?
Igihe ubusabe bwabo bwemejwe, bazahabwa icyemezo cyemeza ko ibyangombwa byabo byemewe. Bashobora gukuramo iki cyemezo ku rubuga rw’IremboGov inshuro nyinshi zishoboka.
Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi?
Umunyarwanda ufite indangamuntu hamwe numunyamahanga ufite nimero ya pasiporo
Umunyamahanga utuye mu Rwanda ufite indangamuntu y’abanyamahanga
Impunzi ifite indangamuntu y’impunzi