Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba iheshagaciro mu mategeko ibyangombwa rusange by'u Rwanda ngo bikoreshwe mu mahanga/Apostille.



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha umukoresha gusab iyi serivisi. 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi y’icyiciro cya “Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga” maze ukande kuri serivisi yitwa “Gusaba iheshagaciro mu mategeko ibyangombwa rusange by'u Rwanda ngo bikoreshwe mu mahanga/Apostille”.





  1. Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe maze ukande Saba.




  1. Uzuza amakuru y’usaba na amakuru y'aho atuye, hanyuma uhitemo ubwoko bw’impapuro zigiye kwemezwa. Shyiraho izina rya noteri yasinyiye izo mpapuro kandi uhitemo igihugu izo mpapuro zizakoreshwamo.




Icyitonderwa: Umukozi agomba guhitamo ibiro bya noteri byashyizeho umukono ku nyandiko zigomba kwemezwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano zikwiriye zayo, hanyuma ukande “Ibikurikira.”



 Icyitonderwa: Imigereka izasabwa bitewe n'ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko;


  1. Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari ibyangombwa byo mu irangamimerere:



  1. Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'amashuri



  1. Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z’ubuchamaza.


  1. Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'ibikorwa bya noteri




        7. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 


Icyitonderwa: 

  1. Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu cyashyize umukono ku masezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, aha gusaba iyi serivisi nta kiguzi bisaba. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero ya dosiye (B2……..) kugira ngo akurikirane aho dosiye yiwe igeze.


  1. Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu KITARI mu bihugu byasinye amasezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, ikiguzi cya serivisi kiba 10.000 FRW. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo yishyure; kanda ''Ishyura''  maze uhitemo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.