Iyi serivisi yashyizweho kugira ngo yoroshye igikorwa cyo guhesha agaciro mu mategeko ibyangombwa bitandukanye mu Rwanda kugira ngo bikoreshwe uko bigambiriwe mu bihugu by'amahanga.Ibi byangombwa birimo ibyangombwa by'amashuri (impamyabumenyi za kaminuza, impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza, indangamanota za kaminuza, indangamanota z'amashuri yisumbuye) ibyangombwa byo mu irangamimere (Icyangombwa cyemeza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, icyemezo cy'amavuko, icyangombwa cyo kuba ingaragu, icyemezo cy'ubutane, icyangombwa cy'uwapfuye), ibyangombwa byo mu butabera (Imyanzuro y'inkiko), ibikorwa bya noteri (Iheshabubasha, inyandiko z'umurage zanditswe mbere yo gupfa, kopi zemejwe, inyandiko zisemuye zemejwe, ibyangombwa by'ubucuruzi) n'ibindi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi igiciro ni USD 15.
Ibisabwa:
Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero za pasiporo
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu z'abanyamahanga
Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu z'impunzi
Abasaba bagomba guteza umukono na kashe bya noteri ku nyandiko mbere yo gusaba ko zemezwa mu mategeko.
Imigereka itagomba kubura ishingira ku bwoko bw'inyandiko isabirwa kwemezwa mu mategeko.
Indi migereka yasabwa:
Kopi ya pasiporo
Kopi ya viza yemewe
Imigereka y'ubushake:
Icyemezo cy’ubushinjacyaha
Icyemezo cy'amavuko
Inyandiko y'Ishyingirwa
Icyemezo cyo kuba ingaragu
Icyemezo cy'ubutane
Inyandiko y'uwapfuye
Impamyabumenyi ya kaminuza
Indangamanota
Indangamanota z'amashuri yisumbuye
Imanza zaciwe n'Urukiko
Iheshabubasha
Inyandiko z'umurage zanditswe mbere yo gupfa
Inyandiko zemewe
Ubusobanuro bwemewe
Igitabo cy'ubucuruzi
Izindi nyandiko zishyigikira dosiye
Icyitoderwa:
Mbere yo kohereza inyandiko, banza uziheshe agaciro kwa noteri ubifitiye ububasha.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha umukoresha gusab iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya Munsi y’icyiciro cya “Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga” maze ukande kuri serivisi yitwa “Gusaba iheshagaciro mu mategeko ibyangombwa rusange by'u Rwanda ngo bikoreshwe mu mahanga/Apostille”.
Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe maze ukande Saba.
Uzuza amakuru y’usaba na amakuru y'aho atuye, hanyuma uhitemo ubwoko bw’impapuro zigiye kwemezwa. Shyiraho izina rya noteri yasinyiye izo mpapuro kandi uhitemo igihugu izo mpapuro zizakoreshwamo.
Icyitonderwa: Umukozi agomba guhitamo ibiro bya noteri byashyizeho umukono ku nyandiko zigomba kwemezwa.
Shyiramo imigereka isabwa mu ngano zikwiriye zayo, hanyuma ukande “Ibikurikira.”
Icyitonderwa: Imigereka izasabwa bitewe n'ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko;
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari ibyangombwa byo mu irangamimerere:
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'amashuri
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z’ubuchamaza.
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'ibikorwa bya noteri
7. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Icyitonderwa:
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu cyashyize umukono ku masezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, aha gusaba iyi serivisi nta kiguzi bisaba. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero ya dosiye (B2……..) kugira ngo akurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu KITARI mu bihugu byasinye amasezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, ikiguzi cya serivisi kiba 10.000 FRW. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo yishyure; kanda ''Ishyura'' maze uhitemo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye.