Iyi serivisi ifasha abadipolomate b'abanyamahanga bari mu butumwa bw'akazi kubona purake z'abadipolomate. Abanyamahanga bari mu butumwa bw'akazi bahabwa ibaruwa yo kwereka RRA ibemerera kujya mu cyiciro cyo guhererwamo purake. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET)
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo na TIN zabo bwite.
Ikigo kigomba kuba gifite TIN y'ikigo.
Imigereka isabwa.
Ibaruwa y'ingwate
Icyitonderwa mu magambo yandikiwe MINAFFET icyifuzo cyo gusonera nimero ya plaque
Itangazo ryo kuhagera
Indi migereka yasabwa.
Kopi ya pasiporo
Kopi ya viza
Imigereka y'ubushake
Inyandiko ishyigikara ubusabe
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ubashe kumenya uko wafasha usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Serivisi Z'ububanyi N'amahanga Mu Biro By'abahagarariye Ibihugu Byabo” hitamo “Koroshya itangwa rya nomero za purake''.
Kanda kuri saba kugira ngo utangire gusaba dosiye.
Andika amakuru y’usaba, Ibi birimo icyiciro cy'usaba, ubwoko bwa purake, ubwoko bw'imodoka n'ibindi.
Shyiraho inyandiko z'inyongera zasabwe hanyuma ukande ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka iterwa n'icyiciro cy'usaba (umuntu ku giti cye cyangwa ikigo) n'ubwoko bwa purake.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Nomero ya dosiye (B2......) izahabwa kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane imiterere ya dosiye yiwe.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov.