Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba ibaruwa yifashishwa n'aba diplomati mugusaba visa cyangwa uruhushya rwo kuba mu Rwanda

Iyi serivisi yemerera abadipolomate, impuguke, abakozi b'imiryango mpuzamahanga n'imiryango yabo gusaba ibaruwa ihamya yifashishwa mu gusaba viza/uruhushya itangwa na MINAFFET. Dosiye itunganywa kandi igatangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa:

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  • Pasiporo ikora.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  •  Kopi ya pasiporo

  • Icyemezo cy'Uruhushya rwa polisi

  • CV

  • Indangamanota

  • Impapuro z'impamyabumenyi

  • Ibaruwa y'isaba yatanzwe na ambasade cyangwa n'ikigo

Indi migereka yasabwa:

  • Kopi ya viza yabanje cyangwa uruhushya rwabanje

  • Kopi y'amasezerano y'akazi

  • Icyemezo cy'amavuko


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga, hitamo Gusaba ibaruwa yifashishwa n'aba diplomati mugusaba visa cyangwa uruhushya rwo kuba mu Rwanda”


  1. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye nshya.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba (ubwoko bwa pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).


  1. Shyiramo amakuru y'usaba (icyiciro cy'usaba niba ari abadipolomate cyangwa abatari abadipolomate), amazina y'ababyeyi, n'impamvu y'ubusabe.


  1. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.


  1. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane imiterere y'ubusabe


Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye y’usaba. Dosiye niramuka yemejwe, usaba azohererezwa imeyili yometseho ibaruwa yiwe ihamya.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.