Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba iheshagaciro mumategeko inyandiko itanga uburenganzira bwo guhererekanya umutungo.

Iyi serivisi ifasha abanyarwanda baba mu mahanga guhesha agaciro mu mategeko iheshabubasha kugira ngo hakorwe ihererekanya ry'umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa mu Rwanda. 


Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET).


Ikiguzi cya serivisi Kirahinduka, kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7.


 Ibisabwa:

  • Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero za pasiporo.

  • Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu z'abanyamahanga. 

  • Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu z'impunzi. 

  • Imigereka isabwa igomba gushingira ku bwoko bw'inyandiko isabirwa kwemezwa mu mategeko.


Imigereka isabwa:

  • Iheshabubasha rigomba guheshwa agaciro mu mategeko

  • Kopi y'icyangombwa cyerekana nyir'umutungo

Indi migereka yasabwa:

  • Kopi ya pasiporo y'usaba

  • Kopi ya pasiporo y'umuhagarariye

  • Icyemezo cyo kuba warashyingiwe

Imigereka y'ubushake:

  • Nomero y'ikarita ya konsula

  • Izindi nyandiko zishyigikira


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasa usaba iyi serivisi. 


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Munsi y'ahanditse “Gusaba kwemeza ibyangombwa biva mu mahanga bizakoreshwa mu Rwanda”, uhitemo “Guhererekanya cyangwa Gucunga Umutungo."





  1. Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe, maze ukande kuri Saba.



  1. Uzuzamo amakuru y’usaba, ''amakuru y' aho atuye,'' maze uhitemo ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko, Ibiro bya ambasade, n'izina ry'urwego rwo mu mahanga rwemeza mu mategeko


Icyitonderwa: Niba utuye muri Belgique cyangwa muri Luxembourg, hitamo "Ambarwa The Hague" nk’ibiro bitunganya dosiye yawe.




  1. Shyiramo amakuru y'uhagarariye n'igihe iheshabubasha rizagirira agaciro.




  1. Shyiraho inyandiko zikenewe zisabwa hanyuma ukande ibikurikira.



  1. Genzura ko amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza

  2. Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho(88...) kugira ngo usaba serivis aba kwishyure.Kanda Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye. 






I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.