Iyi serivisi ifasha abanyarwanda baba mu mahanga kwemeza mu mategeko iheshabubasha kugira ngo habeho guherekanya uburenganzira ku mutungo. Abasaba bashobora kwemeza mu mategeko iheshabubasha ryo guhererekanya uburenganzira ku mitungo yimukanwa cyangwa imitungo itimukanwa mu Rwanda. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET).
Ikiguzi cya serivisi ni USD 15, kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3.
Ibisabwa:
Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero za pasiporo.
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu z'abanyamahanga.
Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu z'impunzi.
Imigereka isabwa igomba gushingira ku bwoko bw'inyandiko isabirwa kwemezwa mu mategeko.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasa usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'ahanditse “Serivisi Z'ububanyi N'amahanga Mu Biro By'abahagarariye Ibihugu Byabo”, uhitemo “Gusaba iheshagaciro mumategeko inyandiko itanga uburenganzira bwo guhererekanya umutungo.''
Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe, maze ukande kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y’usaba, '' amakuru y' aho atuye,'' maze uhitemo ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko, Ibiro bya ambasade, n'izina ry'urwego rwo mu mahanga rwemeza mu mategeko.
Icyitonderwa: Niba utuye muri Belgique cyangwa muri Luxembourg, hitamo "Ambarwa The Hague" nk’ibiro bitunganya dosiye yawe.
Shyiramo amakuru y'uhagarariye n'igihe iheshabubasha rizagirira agaciro.
Shyiraho inyandiko zikenewe zisabwa hanyuma ukande ibikurikira.
Genzura ko amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho(88...) kugira ngo usaba serivis aba kwishyure.Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye.