Kugira ngo usabe ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa impano byihariye, usaba agomba kuba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda. Usaba agomba gutanga icyangombwa cyatanzwe na minisiteri ibifite mu nshingano, kigahabwa ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka. Iyi nyandiko igomba kuba isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda bikaba byashingirwaho ahabwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka ( DGIE).
Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10.000 Frw.
Ibisabwa:
Abasaba badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo rw'impunzi, CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose kigaragaza umwirondoro wabo.
Imigereka isabwa
Icyemezo cy’amavuko
Icyemezo cy’ubushinjacyaha kigaragaza ko usaba serivisi atakatiwe n’inkiko
Ibaruwa yemeza ko usaba azakoresha ubumenyi bwihariye cyangwa impano ku nyungu z’u Rwanda
Ibaruwa ishyigikira ko ufite ubumenyi bwihariye cyangwa impano ministeri ibishinzwe itanga
Ifoto ya pasiporo y’usaba
Umwirondoro (CV) urambuye
Indi migereka yasabwa
Kopi ya pasiporo
Kopi ya laissez-passer
Kopi y’icyangombwa kikuranga
Icyangombwa cyo gutura
Imigereka y'ubushake
Ibyemezo by’amavuko by’abana banyu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu gihe cyo gusaba dosiye
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa impano byihariye.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo "Hashingiwe ku buhanga bwihariye cyangwa impano"
Hanyuma ukande kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili yiwe. Shyiramo amazina y'ababyeyi b’usaba, amakuru y'aho atuye, n'ibindi.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Genzura niba amakuru y’usaba watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo usaba serivisi abashye kwishyura. Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitoderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Ubwenegihugu nyarwanda bw’usaba serivisi nibumara kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyurira ubwenegihugu yahawe.