Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa - Inyungu z'igihugu

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku nyungu z'igihugu ni serivisi ihabwa abantu bagaragaza ko bafitiye igihugu akamaro. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE). Igihe cyo gukurikirana dosiye ni amezi atandatu (6) nyuma yo kuyakira.


Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10,000 Frw.


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo cy'impunzi, icyangombwa cya CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose cy'irangamimerere.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ubashe kuba wafasha usaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.


  1. Hitamo "Hashingiwe ku nyungu z'igihugu".


  1. Hanyuma ukande kuri Saba.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili yiwe. Shyiramo amazina y'ababyeyi b’usaba n'ibindi.


  1. Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.

  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  1. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura. Kanda Ishyura.

  1. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Icyitonderwa:

  • Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izakurikiranwa na DGIE. Azakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.

  • Iyo ubwenegihugu nyarwanda bumaze kwemezwa, ubuyobozi bukuru bw' u Rwanda bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyura ubwenegihugu yahawe.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.