Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda buhabwa umuntu umaze nibura imyaka cumi n'itanu (15) aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw'u Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko ku munsi abusabiraho kandi yararanzwe no kuba inyangamugayo n'imyitwarire myiza.
Igihe cyo gukurikirana dosiye: Amezi atandatu nyuma y'uko dosiye yakiriwe. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka ( DGIE).
Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10.000 Frw.
Ibisabwa:
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo cy'impunzi, icyangombwa cya CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose cy'irangamimerere.
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usaba Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku gutura.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo “impamvu yo gusaba hashingiwe ku gutura''.
Maze ukande Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili. Shyiramo amazina y'ababyeyi biwe, itariki yinjiriye mu Rwanda na visa cyangwa ubwoko bw'uruhushya.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Genzura niba amakuru washyizemo ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’uwasabye serivisi, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita ubona kode usabye serivisi yakwishyuriraho (88...). Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Ubwenegihugu nyarwanda bw’uwasabye nibumara kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyurira ubwenegihugu yahawe.