Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa - kuba umwimukira.

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira buhabwa umuntu wo mu muryango wimukiye mu Rwanda ku mpamvu z'imibereho, politiki cyangwa ubukungu, akaba amaze nibura imyaka makumyabiri n'itanu (25) atuye ku butaka bw'u Rwanda, akaba yaratakaje umubano n'igihugu cye cy'inkomoko. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE).

Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10.000 Frw kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni nyuma y’amezi atandatu (6) uhereye igihe yakiriwe


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo rw'impunzi, CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose kigaragaza umwirondoro wabo.


Imigereka isabwa:

  • Icyemezo gitangwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari utuyemo

  • Icyemezo cy'imitungo cyangwa ibikorwa / umwuga byawe

  • Ifoto ngufi y'usaba

  • Umwirondoro urambuye


Imigereka itagomba kubura:

  • Kopi ya pasiporo

  • Kopi y'urwandiko rw'inzira

  • Kopi y'icyangombwa kigaragaza umwirondoro


Imigereka itangwa ku bushake:

  • Icyemezo cy’amavuko

  • Icyemezo cy'uko utakatiwe n'inkiko

  • Ibyemezo by'amavuko by'abana bawe bari munsi y'imyaka 18 mu gihe cyo gusaba dosiye


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.



  1. Hitamo  "Hashingiwe ku kuba umwimukira ". 


  1. Hanyuma ukande kuri Saba.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili yiwe. Shyiramo amazina y'ababyeyi b’usaba, amakuru y'aho atuye, n'ibindi.



  1. Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.


  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  1. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura. Kanda Ishyura.

  1. Abasaba serivisi bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Icyitonderwa:

  • Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.


  • Ubwenegihugu nyarwanda bw’usaba serivisi nibumara kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyurira ubwenegihugu yahawe.







I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.