Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuvukira ku butaka bw'u Rwanda busabwa n'umuntu wabyawe n'abanyamahanga bari batuye mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko igihe yavukaga kandi akaba agejeje imyaka y'ubukure ku itariki abusabiraho.
Igihe cyo gukurikirana dosiye ni amezi atandatu nyuma yo kwakira dosiye. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka ( DGIE).
Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10.000 Frw.
Ibisabwa:
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo cy'impunzi, icyangombwa cya CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose cy'irangamimerere.
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo ''Hashingiwe ku kuvukira ku butaka bw’u Rwanda''.
Kanda Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili y’usaba. Shyiramo amazina y'ababyeyi biwe n'ibindi.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kwishyura. Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Ubwenegihugu Nyarwanda bw’usaba serivisi nibumara kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyurira ubwenegihugu yahawe.