Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku ishoramari rinini kandi rirambye buhabwa abantu bakoze ishoramari rinini kandi rirambye cyangwa bari mu bikorwa mu Rwanda. Kugira ngo ahabwe ubu bwenegihugu, usaba agomba kuba afite inyandiko itangwa na minisiteri bireba isobanura birambuye ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye bye mu Rwanda, bishingirwaho ahabwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa.
Igihe cyo gukurikirana dosiye: amezi atandatu nyuma yo kwakira dosiye.
Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka ( DGIE).
Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 10,000 Frw.
Ibisabwa:
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo isanzwe, y'abadipolomate, cyangwa iy'akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu /indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo cy'impunzi, icyangombwa cya CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose cy'irangamimerere.
Kurikiza izi ntambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wasaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku ishoramari rinini kandi rirambye.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo ''Impamvu yo gusaba hashingiwe ku ishoramari rinini kandi rirambye''.
Maze ukande Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba n'ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere, amakuru y'aho atuye, nomero ya telefoni na imeyili y’usaba. Shyiramo amazina y'ababyeyi biwe, amakuru y'aho atuye, n'ibindi.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura. Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Ubwenegihugu nyarwanda bw’uwasabye serivisi nibumara kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka buzamumenyesha uburyo bwo kwishyurira ubwenegihugu yahawe.