Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kutagira ubwenegihigu buhabwa usaba cyangwa usabirwa udafite ubwenegihugu kandi ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe kandi akaba atahungabanya umutekano w’Igihugu. Igihe cyo gukurikirana dosiye ni amezi 6 nyuma yo kuyakira. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 180 kandi igiciro cya serivisi ni 10,000 Rwf.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo rw'impunzi, CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza umwirondoro wabo.
Imigereka isabwa.
Icyemezo gitangwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari utuyemo
Ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuru w'ibiro by'abinjira n'abasohoka isaba ubwenegihugu
Umwirondoro urambuye
Ifoto ngufi y'usaba
Imigereka itangwa ku bushake
Icyemezo cy’amavuko
Icyemezo cy'imitungo afite mu Rwanda cyangwa cy'akazi (niba gihari)
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo ubashe kumenya uko wafasha usaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa - bushingiwe kutagira ubwenegihugu.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Maze ukande Saba.
Andika amazina y'usaba, ubwoko bw'icyangombwa, itariki y'amavuko, irangamimerere n'ibindi.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye hanyuma ukande kuri “Ibikurikira”
Genzura niba amakuru washyizemo ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero usaba serivisi yakwishyuriraho (88…) kugira ngo yishyuririe serivisi, Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Namara kwishyura, dosiye y’usaba serivisi izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Usaba serivisi azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Iyo ubwenegihugu nyarwanda bumaze kwemezwa, ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka bw'u Rwanda buzamenyesha uwasabye serivisi itariki n'aho kurahirira no gufatira icyemezo cyiwe cy'ubwenegihugu. Urakoze gukoresha serivisi zacu!