Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye buhabwa umwana w'umunyamahanga urerwa n'umunyarwanda kandi akaba adahungabanya umutekano w'igihugu. Igihe cyo gukurikirana dosiye ni amezi atandatu nyuma yo kuyakira. Iyi serivisi itangwa n'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE).
Igihe cyo gutunganya dosiye giterwa n'impamvu ya dosiye; igiciro cya serivisi ni 10,000 Rwf.
Ibisabwa:
Abagizwe abana n’abatarababyaye bagomba kuba bafite indangamuntu y'umunyamahanga/impunzi, icyangombwa cy'urugendo cy'impunzi, CEPGL, urwandiko rw'inzira cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza umwirondoro wabo.
Imigereka isabwa:
Iteka ry’urukiko (PDF)
Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye itangwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Rwanda
Urwandiko rwemeza rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana
Icyemezo cy’amavuko (cy’igihugu umwana yavukiyemo)
Kopi y'indangamuntu y'u mubyeyi wakira umwana
Urwandiko rusaba ubwenegihugu nyarwanda rw’umubyeyi wakira umwana
Icyemezo cy’imitungo mu gihugu, ibikorwa / umwuga by’umubyeyi wakira umwana
Ifoto ya pasiporo y’umwana
Imigereka itagomba kubura:
Kopi ya pasiporo (urerwa)
Kopi y'urwandiko rw'inzira (urerwa)
Kopi y'inyandiko igaragaza umwirondoro (urerwa)
Uruhushya rwo gutura (urerwa)
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo ubashe gufasha usaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
- Ujye munsi ya “Abinjira N'abasohoka” hitamo ''Ubwenegihugu nyarwanda butangwa''.
Hitamo “ubusabe bushingiye ku kurera umwana utabyaye”.
Maze Ukande Saba.
Andika amazina y'umubyeyi urera umwana atabyaye n'ay'umwana urerwa na nomero imuranga.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Genzura niba amakuru washyizemo ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, dosiye yiwe izatunganywa n'ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Iyo ubwenegihugu Nyarwanda bumaze kwemezwa, ubuyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka bw'u Rwanda buzamenyesha usaba serivisi itariki yo gufatiraho icyemezo cy'ubwenegihugu.