Iyi serivisi y'ikigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) yoroshya ifatwa ry'intanga z'inka, igafasha abaganga b'amatungo b'uturere baba aba leta cyangwa abigenga kugurira intanga z'inka ako kanya ku masitasiyo ya RAB. Biciye muri iyi nzira, iyi serivisi yemerera abaganga b'amatungo bigenga kugurira intanga z'inka ku turere.
Igiciro gishingira ku bwoko bw'intanga usaba yifuza kugura, kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3.
Ibisabwa:
Abavuzi b'amatungo b'uturere gusa ni bo bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu z'inyarwanda.
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uburyo wafasha usaba ''kugura intanga z'inka.''
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi y'ahanditse “Ubuhinzi N'ubworozi”, maze ukande kuri Kugura intanga z'inka.
Kanda saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba (indangamuntu, imeyili y'akazi n'amakuru yaho atuye).
Hitamo ubwoko bw'intanga usaba serivisi yifuza kugura, wuzuzemo ingano, hanyuma igiciro kizahita kigaragara munsi y'akadirishya k'igiteranyo. Maze ukande ibikurikira.
Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yusaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Nomero ya dosiye izahita igaragara (B2........) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.
Numara kohereza dosiye neza, akarere kazemeza ko hari intanga mu bubiko, inatange nomero yo kwishyuriraho kugira ngo uwasabye serivisi abashe kwishyura.
Usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha igihe azagira gufatira intanga ku biro by'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB).