Iyi serivisi yemerera amashyirahamwe y'imikino ku rwego rw'igihugu gusabira abakinnyi bayo n'ababaherekeje uruhushya rwo gukora urugendo rutangwa na MINISPORTS. Uru ruhushya rworoshya imyiteguro yo gukora ingendo hanze y'igihugu binyuze mu kugenzura niba abakinnyi bujuje ibisabwa, rushobora kandi gukoreshwa mu gihe inzego zibanze zikeneye icyemeza ko bemerewe gukora urugendo.
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 5, kandi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Iyi serivisi igenewe gusa amashyirahamwe ya siporo.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Kurikiza izi ntambwe zikurikira zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'icyiciro cya Siporo maze ukande “Uruhushya rwo gukora urugendo''.
Kanda kuri ''Saba'' kugira ngo utangize dosiye isaba.
Shyiramo amakuru y'usaba. Amakuru azahita agaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.
Uzuzamo amakuru y'aho warokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kanda “Ibikurikira.”
Reba neza ko amakuru yose y’usaba yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande “Ohereza.”
Dosiye nimara koherezwa no kwemezwa neza, usaba azahabwa nomero ya dosiye (B2…), akaba ashobora kandi no kuyikoresha kugira ngo amanure icyemezo.